Siloam choir ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Kumukenke yateguye igitaramo gikomeye yise "Umwungeri Live Concert" kizaba mu mpera z'iki cyumweru.
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 11/12/2022 muri Dove Hotel kuva saa munani z'amanywa aho kwinjira ari ubuntu ku bantu bose. Muri iki gitaramo kizayoborwa na Neema Marie Jeanne, Siloam choir izaba iri kumwe na Ntara Worship Team na Havilah choir ya ADEPR Kumukenke.
Siloam choir ni itsinda ry'abaririmbyi rikorera umurimo w'Imana mu buryo bw'indirimbo n'ijambo ry'Imana, rikaba rigizwe n'abaririmbyi 123, mu gihe yatangijwe n'abagera kuri 12. Abo baririmbyi bari mu byiciro bitandukanye harimo bakiri bato [urubyiruko] n'abandi bakuru bari hejuru y'imyaka 60.
Ni korali imaze imyaka 30 ikora umurimo w'ivugabutumwa mu Rwanda no hanze yarwo, ikaba igira uburyo butandukanye ikoresha mu ivugabutumwa harimo ibiterane, ingendo z'ivugabutumwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kubwiriza ubutumwa bwiza.
Iyi korali ibarizwamo Bosco Nshuti na Jado Sinza basanzwe ari abahanzi b'amazina azwi, kuri ubu yateguye igitaramo yise "Umwungeri mwiza Live Concert" aho ijambo 'Umwungeri' barikomoye muri Yohana 10:11 havuga ko Yesu ari we Mwungeri mwiza kandi umwungeri mwiza apfira intama ze. Ni igitaramo bazafatiramo amashusho y'indirimbo zabo nshya.
"Duteganya ko tuzabona abantu bagera ku bimbi bine kuko ubushobozi bwa salle ni uko bungana ariko biduha umukoro wo kuba twashaka uburyo bwagutse kuko abatu bakunda kuba benshi, turizera ko tuzabona abantu barenga ibihumbi bine" Uwitije Cyprien Visi Perezida wa Siloam choir aganira n'abanyamakuru.
Iki gitaramo bagiteguye batewe inkunga n'abarimo umuryango w'ivugabutumwa AEE n'ikigo cyitwa Hi Coffee. "Twamennyemo uko twari dushobojwe,..Hi Coffee ije kugira ngo abantu barusheho gutegura ibintu byabo ariko batagize imbogamizi y'amikoro" - Ibi ni ibyatangajwe n'umuramyi Danny Mutabazi uri gukorana n'iki kigo cy'ubucuruzi bw'ibyo kurya no kunywa.
Siloam Choir yamamaye mu ndirimbo "Warandondoye" baririmbamo ngo 'Uwiteka warandondoye uramenya' iri hafu kuzuza Miliyoni ebyiri z'abayirebye kuri Youtube. Ikunzwe mu zindi ndirimbo nka "Akira amashimwe", "Ubuntu", "Nimushimwe Uwiteka", "Uwiteka Nyiringabo", "Mwihangane", "Yesu ntahinduka", "Ijambo", "Umwuka wera", "Mfite icyifuzo", "Uwiteka umbereye ubuhungiro" n'izindi.
Siloam choir irakora igitaramo cyayo kuri iki cyumweru
UBWO SILOAM CHOIR YAGANIRAGA N'ABANYAMAKURU
TANGA IGITECYEREZO